UZANDYARYE Lyrics

Queen Lyrics



J music
Yeah aah aah aah
Mr ruto ninjye wumva ahangaha





Mwari urakeye, urateye, urahiye
Nubwo benshi bahamya ko utankwiye
Jy'ubimenya ko nakwemeye
Ntacyantera intimba nko kukubona ushavuye
Wowe uzira ukaziririza
Kunkurura kwawe ntibisaba kutikwiza
Wambara rumbiya nkavuga amangambure
Sinzi uko byagenda uramutse wambaye impenure




Uzakunde njye ugukunda
Utazakunda utagukunda
Ushaka shake njye ugushaka
Utazashaka utagushaka
Nihagira umukungu ukuzanira amagana
Uzibuke umuhungu waguhariye amagara




Aah jyureka nawe wallah mwari mwiza uwakuruta ntawe noo
Aah jyureka nawe kukugira ni ukwigira kukubura ni ukwibura
Aah jyureka nawe wallah mwari mwiza uwakuruta ntawe noo
Aah jyureka nawe wallah mwari mwiza aho kunsiga uzandyarye
Uzandyarye uzandyarye uzandyarye wallah uzandyarye
Uzandyarye uzandyarye uzandyarye wallah uzandyarye





Wenda byo urabizi simva mumuryango ukize
Ndetse kuri wowe no mumyaka ndakuze
Gusa niba unkunda nkuko nanjye nagukunze
Urabibona ko ntacyo bivuze
Wenda nkumu raper ka care ni gakeya
Gusa ntacyo uzamburana ngifite my dear
Aho uzajya niho nzajya
Aho uzaba nanjye niho nzaba
Aho uzagwa niho nzagwa
Nuramuka unyemereye nzaguhora hafi
Ntawakurusha ingero
Ntawakurusha indoro
Ntawakurusha ubwiza imbere y'amaso yanjye



Uzakunde njye ugukunda
Utazakunda utagukunda
Ushaka shake njye ugushaka
Utazashaka utagushaka
Nihagira umukungu ukuzanira amagana
Uzibuke umuhungu waguhariye amagara




Aah jyureka nawe wallah mwari mwiza uwakuruta ntawe noo
Aah jyureka nawe kukugira nukwigira kukubura nukwibura
Aah jyureka nawe wallah mwari mwiza uwakuruta ntawe noo
Aah jyureka nawe wallah mwari mwiza aho kunsiga uzandyarye
Uzandyarye uzandyarye uzandyarye wallah uzandyarye
Uzandyarye uzandyarye uzandyarye wallah uzandyarye





Imbere uruta knowless
Inyuma uruta allioni
Biragaragara biragaragara biragaragara biragaragara
Sinarota nkuyobya nzagukwa nkurongore
Nkwambike impeta maze nkugire umugore
Sinarota nkubabaza cg ngo nkugore
Nzaguhora hafi mubibi no mubyiza
Kamikazi kanjye naguhariye sentiment
Ukureba cyane si amaso n'umutima
Nubwo uguma kunyereka ko bikubangamira
Ngerageza kubireka bikanga bikananira




Aah jyureka nawe wallah mwari mwiza uwakuruta ntawe noo
Aah jyureka nawe kukugira nukwigira kukubura nukwibura
Aah jyureka nawe wallah mwari mwiza uwakuruta ntawe noo
Aah jyureka nawe wallah mwari mwiza aho kunsiga uzandyarye
Uzandyarye uzandyarye uzandyarye wallah uzandyarye
Uzandyarye uzandyarye uzandyarye wallah uzandyarye




All Artists: 0 A B C D E F G H I J K L M N O P Q R S T U V W X Y Z

we all love music